U Rwanda n'u Burundi 'mu nzira yo kumvikana' – Nduhungirehe

Haciye amasaha 7 Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda yatangaje ko igihugu cye n'u Burundi biri "mu nzira yo kureka ubushyamirane no kumvikana". Ni nyuma y'igihe kinini gishize hari umwuka mubi hagati y'ibihugu byombi wabonetse kurushaho ubwo mu mpera z'ukwezi kwa mbere, Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi yavuze – nta gihamya atanga – ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu cye. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, yatangaje ku rubuga X ko ibihugu byombi biri mu nzira yo kumvikana mu "bikorwa birimo kuba" hagati y'abategetsi b'ibi bihugu. Nduhungirehe yavuze ibi mu ngingo yagaragaje avuga ko igisubizo cya politike gishobora kuboneka ku makimbirane mu burasirazuba bwa Congo. Umubano mubi hagati y'ubutegetsi bw'u Burundi n'u Rwanda – wari umaze imyaka utari mwiza, warushijeho kuzamba ubwo u Burundi bwoherezaga ingabo zabwo – ku butumire bwa leta ya ...