Posts

Umugore wo muri RWAMAGANA

UMUGORE WISHINGANISHA KUKO UMUGABO AHORA AMUBWIRA NGO AZANYURWA ARUKO AMWISHE Umugore ufite umugabo we umubwira ko azaruhuka ari uko amwishe arishinganisha Umugore witwa Murekatete Angelique wo mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari akagali ka Ruhimbi umudugudu wa Rwagahaya, arishinganisha nyuma y’aho umugabo we basezeranye amutera aho amuhungiye hose akamumeneraho ibirahuri anamubwira ko azamwica. Murekatete n’umugabo we Twizeyimana Francois barasezeranye byemewe n’amategeko ariko baza gutandukana. Uyu mugore yishinganishije nyuma y’aho mu ijoro ryakeye umugabo we yamuteye aho akodesha amenagura ibirahure by’inzugi n’amadirishya anavugira mu ruhame ko azaruhuka amwishe. Murekatete yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ikibazo cye n’umugabo we kimaze imyaka 4 ndetse n’ubuyobozi bukaba bukizi, ariko nyamara iyo agerageje kujya mu buyobozi bamusaba kumvikana n’umugabo we. Yavuze ko batandukanye muri 2020 aho yabonaga byaranze kubwo kuba umugabo we ahora amukubita.

Kimisagara: Umuturage yapfiriye muri Restaurant arimo kurya

Umuturage ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yapfiriye muri Restaurant iherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge hafi y’ahazwi nko ku Mashyirahamwe ubwo yarimo kurya. Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022, nibwo uyu mugabo ufite ubwenegihugu bwo muri RDC yapfiriye muri Inkumburwa Resto-Bar arimo kurya. Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyi Restaurant wanze ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yageze mu Rwanda ku itariki 13 Ukuboza 2022 ndetse yapfuye ari kumwe na mugenzi we. Yavuze ko atazi icyamwishe ariko bakeka ko yari arwaye umutima. Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko batunguwe n’urupfu rw’uyu mugabo ndetse bo bakeka ko ibiryo yari arimo kurya bishobora kuba byahumanyijwe. Uwitwa Wihogora we yagize ati " Njye mpageze ariko abandi baturage bari kuvuga ngo azize ibiryo yarimo kurya gusa mu bavuye kumuterura bamushyira mu modoka ya polisi bavuze ko yaguye mu kab

INDIRIMBO 5 ZISHIMISHIJE NIZINDI 5 ZIBABAJE KURUSHA IZINDI KU ISI

. Ubushakashatsi bwakozwe na Sosiyete yo muri Finland yitwa “HappyOrNot”, bwagaragaje indirimbo eshanu abantu babona nk’izishimishije n’izindi zibabaje kurusha izindi. Bwakozwe hifashishijwe ikusanyamakuru rya Spotify ribaho buri mwaka binyuze muri gahunda yitwa “Spotify Wrapped” ihesha abakoresha uru rubuga kubona amakuru y’indirimbo bumvise mu mwaka. Ni ubushakashatsi bwakozwe bigizwemo uruhare na Kaminuza ya Durham yo mu Bwongereza. Indirimbo eshanu zishimishije . . 1.Happy ya Pharrell Williams https://youtu.be/ZbZSe6N_BXs Yasohotse mu 2013 ndetse iri mu ndirimbo zakunzwe cyane kuko yanegukanye Grammy Award mu 2015. Yatowe nk’indirimbo yahize izindi mu 2014 aho byonyine yagurishijwe kopi miliyoni 13,9. 2.‘He ya’ ya OutKast https://youtu.be/PWgvGjAhvIw Yakozwe n’itsinda rya OutKast ryashinzwe n’Abaraperi babiri André Benjamin na Antwan Patton mu 1992, ariko ubu baratandukanye. Yasohotse mu 2003, ni indirimbo y’urukundo aho umuhanzi aba aririmba ku buryo umukobw

Amoko 8 y'ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro

Ku bantu bagira ibibazo byo kubura ubushake mu gihe cyo gutera akabariro ,hari ibiribwa bongera ubushake bwo gutera akabariro bakwiye kwibandaho mu mirire yabo ya buri munsi ,bikaba byabafasha gutandukana nibi bibazo burundu. Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo bwagaragaje ko umugabo umwe ku bagabo batatu ,aba afite iki kibazo cyo kubura ubushake buhagije butuma igikorwa cyo gutera akabariro kigenda neza . Ibiribwa bishobora kugira uruhare rukomeye mu kuvura iki kibazo ,kubera ko byongera ibinyabutabire mu mubiri bikenewe ngo igitsina gifate umurego ,aha twavuga nk’ikinyabutabire cya aside nitirite. nitirike ogiside ,ikinyabutabire cya arijinine ndetse bikanatuma amaraso atembera neza mu myanya myibarukiro. Dore ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro Hari ibiribwa bitandukanye byongera ubushake bwo gutera akabariro birimo 1.Watermelon (wotameloni ) Mu rubuto rwa watermelon dusangamo ikinyabutabire cya Citrulline (soma sitiruline ) ,iki kinyabutabire kikaba kinatuma

Kubatwa n'igitsina , Ese ni iki cyakubwira ko wabaswe n'igitsina

Burya igitsina no gukunda imibonano mpuzabitsina bishobora ku kubata nkuko urumogi ,inzoga bishobora ku kubata ,ibi bikba ari intekerezo zihora ziza mu bwonko zikurundurira mu bikorwa byo gutera akabariro cyane cyane ninaho hava uburwayi bwa nymphomania Byinshi kanda hano Indwara ya Nymphomania Kubatwa n'igitsina bishobora kwangiza isura yawe mu bandi kubera ko unanirwa no kwigenzura imbere yabo mudahuje igitsina ,ndetse binatuma wirundurira mu bikorwa byo gukora imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije. Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu 3% kugeza kuri 6% baba bafite ikibazo cyo kubatwa n'imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije cyangwa bakaba bafite ikindi cyababase mu buzima bwabo nko kunywa ibiyobyabwenge nibindi,,, Ibimenyetso by'umuntu ufite uburwayi bwo kubatwa n'igitsina hari ibimenyetso by'umuntu wabaswe n'igitsina birimo  Kwikinisha bikabije na buri mwanya,Kubatwa no kureba amaporono Kuryamana n'abantu benhi mu gihe gito

Ubuzima bufite intego

Iyo akenshi uvuze ngo ubuzima bufite intego ,umuntu yumva kubaho ufite icyo ukora cyangwa kubaho ufite akazi gahorahoraho kagutunze ku buryo ubasha kubaho ,ukabasha kugura ibyibanze ukeneye n'ibindi.. Ariko mu byukuri ubuzima bufite intego ni ukubaho uzi neza aho uvuye ,usobanukiwe naho uri ndetse uzi nicyo ushaka kugeraho cyangwa uzi uwo ushaka kuzaba ,Umuntu ufite intego ihamye nta cyatuma atezuka kuri iyo ntego ahubwo akura birantega zose mu nzira ze, hanyuma ibitekerezo bye .imikorere ye n'ibindi byose bikajyana n'urugendo rwo kugera kuri izo ntego. Intego wazigereranya n'inzozi umuntu aba afite zibyo yifuza kugeraho ,ariko bigatandukanira kukuba intego uba ufite gahunda ihamye y'uburyo uzagera kuri iyo ntego yawe ,ukaba uzi inzira n'amahwa uzahuriramo nayo ,naho inzozi ni ibyifuzo uba ufite byibyo wifuza kugera ariko udafite uburyo busobanutse uzabigeraho Umuhanga Napoleon Hills wanditse igitabo Think and Grow Rich yaranditse agira ati"

INKANGU IDASANZWE MU KARERE KA GICUMBI

Remy X . . Ikiraro gihuza umurenge wa Kageyo n’uwa Byumba mu karere ka Gicumbi, kimaze amezi arenga giciwe n’amazi y’imvura aturuka ahahoze inkambi ya Gihembe, bikaba bibangamiye ubuhahirane n’imigenderanire y’abaturage. Iki kiraro giherereye mu kagari ka Gihembe, Umudugudu wa Nyirabadugu, abahaturiye basaba ko hakorwa kuko ubu kuhanyura bisaba kumanuka mu kabande, ukanyura mu mirima y’abaturanye mu gihe ku bantu bakuze bitoroha kumanuka ku musozi. Abafite imizigo bifuza gutwara bemeza ko gucika kw’iki kiraro bimaze kubateza igihombo. Abaturage bibasaba kuzenguruka ahari inkambi banyuze muri kaburimbo bigatwara amafaranga nka 1000Frw ku igare cyangwa moto zibatwaza imizigo, mu gihe mbere byatwaraga nka 400Frw. Kuba iki kiraro gihuza umurenge wa Kageyo na Byumba cyaratwawe n’amazi, biteye impungenge abaturage kuko mu gihe cy’imvura ntawatekereza kunyura mu nzira banyura birwanaho, bityo bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha kuva mu bwigunge.