IKINYARWANDA: IMIGANI MIGUFI
1. Aho umutindi yanitse ntiriva. 2. Iyo imbwa ishima indi iba iyiguriza. 3. Ibuye rimeneka urwondo rugisukuma. 4. Uwarose nabi burinda bucya. 5. Wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri. 6. Wirukana umugore unywa itabi ukazana urya ubugoro. 7. Uguhima atiretse agusurira muryamanye. 8. Ugusuriye ntumusurire akwita ikiburannyo. 9. Umusarane uri ku nzira ntawe utawunnyamo. 10. Utabusya abwita ubumera. 11. Akebo kajya iwa Mugarura. 12. Agakecuru gahishije ntikabura abuzukuru. 13. Utuzi wivomeye turaryoha 14. Umugabo utari so akwibuka amaze 15. Urwubatswe n’IMANA ntirusenywa n’ umuyaga. 16. Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka. 17. Utajya Ibwami abeshywa byinshi. 18. Utazi ubwenge ashima ubwe. 19. Uguherekeje nijoro umushimira mu gitondo. 20. Injangwe y’amahirwe ifata imbeba yariye umunyu. 21. Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu. 22. Kuba imbwa si ukumoka. 23. Akagabo gahimba akandi kataraza. 24. Akuzuye umutima gasesekara ku munwa. 25. Uguhi