Afurika y’Epfo: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana inshuro 900

Urukiko rwo mu Ntara ya KwaZulu-Natal muri
Afurika y’Epfo, ruri kuburanisha urubanza
rw’umugabo ushinjwa gusambanya inshuro 900,
umwana w’imyaka 10 wabyawe n’umugore
bashakanye.
Uyu mugabo w’imyaka 43 yatawe muri yombi ku
itariki 11 Kamena 2018, mu Cyumweru gishize
urubanza rwe rwimuriwe ku wa 11 Mutarama
2019.
Uwari uhagarariye umuryango Legal Aid muri
uru rubanza, Mondli Mthethwa, yavuze ko
atumva impamvu iburanishwa ryarwo rikomeje
kugenda biguru ntege.
Uyu mugabo ashinjwa kuba yarasambanyije uyu
mwana kuva mu 2013-2018, ndetse akaba
yaragiye anereka abana bato amashusho
y’ubusambanyi.
News24 dukesha iyi nkuru ivuga ko mu bindi
byaha ashinjwa harimo ihohotera rigamije
kubabaza umubiri, gutuma abana bareba
amashusho arimo ibikorwa by’imibonano
mpuzabitsina no kutita ku mwana abigambiriye.
Ubwo byamenyekanaga ko asambanya uyu
mwana, abaturage bo mu gace ka Verulam
akomokamo baramukubise bamugira intere.
Bitewe n’uburemere bw’ibyaha ashinjwa, leta
y’iki gihugu ishobora gufata umwanzuro w’uko
uru rubanza rwimurirwa mu rukiko rutari
urw’akarere.

Comments

Popular posts from this blog

Impinduka muri Miss Rwanda: Mu cyumweru cya nyuma cya bootcamp hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi

ubwoko 9 bw’abakobwa uzirinda gutereta niba wifuza uwo mukundana

IKINYARWANDA: IMIGANI MIGUFI

Uburyo 5 bwiza wateramo akabariro ubundi ugashimisha umugore wawe

Gutera akabariro ku buryo buhoraho byongerera abageze mu zabukuru iminsi yo kubaho

Ibiranga umugore mwiza ,n' umugore mubi n'ingaruka zabyo

Uburyo 7 abagore bosebakwiye gucikaho niba badashaka kwisenyera

IKINYARWANDA: UGIYE I BURYASAZI...