Uburyo 7 abagore bosebakwiye gucikaho niba badashaka kwisenyera
Urugo rw’abashakanye rugira umunezero iyo buri
wese yubahirije inshingano asabwa gushyira mu
bikorwa. Gusa umwe muri bo ashobora gushyira
mu bikorwa izo nshingano ze, ariko imbaraga ze,
ubumenyi…ubuhanga n’ubwenge yabikoranye
bikaba imfabusa mu gihe avanzemo imyifatire
mibi.
Uyu munsi tugiye kubagezo imwe mu myifatire
umugore ashobora kugira bigatuma yisenyera
kabone nubwo inshingano ze yaba azikorana
neza :
1.Kunenga umugabo ubudasiba :
Kunenga si ikintu kibi kuko gifasha abagize
umuryango kurebera hamwe ibitagenda neza
biba bishobora kuwusubiza inyuma cyane cyane
ibigaragara ku ruhande rw’umugabo.
Icyakora ngo iyo bikabije birema ibitekerezo bibi
mu bwonko bwe maze bigatangira kwica
umubano mwiza agirana n’umugore we.
2. Kuba nyamwigendaho :
Kuba nyamwigendaho ni indi ngeso mbi umugore
ashobora kugira bigatuma yisenyera mu gihe
cyose atabicitseho.
Ibyo bitangira iyo umugore atangiye gukora
ibimuzanira inyungu ze ku giti cye umugabo
atabizi hanyuma umugabo yabimenya, bigateza
ikibazo gikomeye mu muryango. Ni byiza ko icyo
umwe agiye gukora aba yakiganiriyeho na
mugenzi we.
3. Kumwereka ko hari icyo abuze umugereranya
n’abandi bagabo :
Ibyo bibaho nk’igihe umugore arebye uburyo
abandi bagenzi be bitabwaho n’abagabo babo
bikamutera ishyari hanyuma akabibwira
umugabo we. Hari ubwo usanga abivuze mu
mvugo igaragaza ko umugabo we nta cyo
ashoboye, ibyo kandi bibangamira umugabo aho
ava akagera.
4. Gutinda gutanga imbabazi
Gutinda gutanga imbabazi umugore ategereje ko
ibitekerezo bibi, agahinda n’umujinya yagize
bibanza kumuvamo ngo ni ingeso mbi ishobora
gutuma umugabo abona ko umugore we
atamwishimiye.
Ibyiza rero ngo ni ukudategereza ko umugabo
agorwa no gushaka inzira nyinshi zatuma aza
imbere y’umugore yinginga cyane asaba
imbabazi, ubudasiba ahubwo ngo bakwiriye
kujya inama maze ikibazo cyabayeho
bakagishakira umuti hanyuma uwakosheje
agasaba imbabazi kandi akazihabwa nta
mananiza.
5. Gukoresha imibonano nk’intwaro
Kwitwaza imibonano mpuzabitsina nk’intwaro
y’ubwumvikane hagati y’umugore n’umugabo
bigaragaza kwikunda kandi nta musaruro
bitanga. Hari ubwo usanga umugore yanga
gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo
we ngo nuko hari icyo yamusabye ntakibone.
Ibyo bisa no gukangisha umugabo wawe umubiri
wawe.
Ni yo mpamvu abagore bafite iyi ngeso ituma
bumva ko bakoresha imibonano bigatuma
babona ibyo bashaka ku bagabo babo bakwiriye
kubicikaho bakubahiriza inshingano zabo nk’uko
bikwiriye.
6. Kwibagirwa umugabo mu gihe ubonye
umwana
Kuba umugore w’umugabo ukabihuza no kuba
umubyeyi w’abana ni ibintu bikunda kunanira
abagore kuko iyo bamaze kwibaruka usanga
baha urukundo rwinshi abana babo maze rimwe
na rimwe bakibagirwa kwita ku bagabo babo.
Nubwo bikwiriye kwita ku mwana ukivuka cyane,
ngo si byiza kwibagirwa umugabo kuko na we
aba akeneye ko umwitaho. Ni yo mpamvu
abategarugori bakwiriye kumenya iki kintu kandi
bakagishingaho agati.
7. Kwihererana ibibazo :
Ni byiza kumenya uburyo ushobora kuyobora
intekerezo zawe ukagaragaza ikibazo ufite
bidasabye ko umugabo wawe asoma ibyo
utekereza mu bwonko akenshi biba bitagenda
neza.
Niba ufite icyakubabaje, ushobora kumubwira,
ariko iyo kidakomeye ushobora gukoresha
uburyo bushoboka ukagikemura cyangwa
ukikuramo ibitekerezo bibi aho kugirango
ukomeze kwerekana ko ufite ikibazo kandi
utakivuze.
Umugore cyangwa umukobwa witegura kuzaba
umugore wasomye iyo myifatire uko
yakurikiranye ugasanga hari ikuranga, ni
byizaguhindura kugira ngo urugo rwawe
rukomeze kugira amahoro n’umunezero.
Comments
Post a Comment
thanks for comments you will reply soon