Gutera akabariro ku buryo buhoraho byongerera abageze mu zabukuru iminsi yo kubaho

Gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo
buhoraho ku bantu bageze mu zabukuru, bituma
babaho bishimye kandi bakaramba.
Inyigo yakozwe n’abashakashatsi bo muri
Kaminuza ya Anglia Ruskin de Cambridge mu
Bwongereza, yagaragaje ko abageze mu
zabukuru, abasomana ndetse
n’abakorana imibonano mpuzabitsina ku buryo
buhoraho n’abo bashakanye bahorana
akanyamuneza.
Yakorewe ku bantu 6879 bari mu kigero
cy’imyaka 65. Urubuga rwa Glamourparis ruvuga
ko Dr Lee Smith, umwarimu mu ishami
ry’ubuvuzi muri kaminuza ya Anglia Ruskin,
wungirije uwayoboye ubu bushakashatsi
ashishikariza abakora mu ishami ry’ubuvuzi
kujya bita cyane ku buzima bw’imibonano
mpuzabitsina bw’abarwayi bageze mu zabukuru.
Ati “Inyigo yacu irakangurira abaganga kubaza
abarwanyi ku buzima bwabo bw’imibonano
mpuzabitsina kandi bagafasha abafite ibibazo
byo kurangiza kuko imibonano mpuzabitsina mu
by’ukuri ifasha abageze mu zabukuru
kunezerwa”.
Ubundi bushakashatsi nk’ubu bwakozwe mu
2015, bwagaragaje ko mu Bwongereza abagore
54% n’abagabo 31% bafite imyaka iri hejuru ya
70 baba bagikora imibonano mpuzabitsina.
Ubwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza
zo mu Bwongereza za Coventry na Oxford
basanze gukunda gukora imibonano
mpuzabitsina ku bantu bakuze bituma imikorere
yabo y’ubwonko ikomeza gukora neza nk’uko
urubuga elcrema rubitangaza.
Basanze abageze mu zabukuru bakora
imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho
bakomeza kubasha kuvuga neza badategwa
,bituma ndetse bakomeza kugira ubushobozi
bwo kureba neza ibintu bibegereye n’ibiri kure
yabo.

Comments

  1. Howdy! I know this is somewhat off topic but I
    was wondering if you knew where I could find a captcha plugin for my comment
    form? I'm using the same blog platform as yours and I'm
    having problems finding one? Thanks a lot!

    ReplyDelete
  2. I like the helpful information you provide in your articles.
    I'll bookmark your weblog and check again here regularly.
    I am quite sure I will learn a lot of new stuff right here!
    Best of luck for the next!

    ReplyDelete
  3. At this time I am going away to do my breakfast, after having my breakfast
    coming yet again to read more news.

    ReplyDelete

Post a Comment

thanks for comments you will reply soon

Popular posts from this blog

Impinduka muri Miss Rwanda: Mu cyumweru cya nyuma cya bootcamp hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi

ubwoko 9 bw’abakobwa uzirinda gutereta niba wifuza uwo mukundana

IKINYARWANDA: IMIGANI MIGUFI

Uburyo 5 bwiza wateramo akabariro ubundi ugashimisha umugore wawe

Afurika y’Epfo: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana inshuro 900

Ibiranga umugore mwiza ,n' umugore mubi n'ingaruka zabyo

Uburyo 7 abagore bosebakwiye gucikaho niba badashaka kwisenyera

IKINYARWANDA: UGIYE I BURYASAZI...