INDIRIMBO 5 ZISHIMISHIJE NIZINDI 5 ZIBABAJE KURUSHA IZINDI KU ISI
Indirimbo eshanu zishimishije
. .1.Happy ya Pharrell Williams
https://youtu.be/ZbZSe6N_BXsYasohotse mu 2013 ndetse iri mu ndirimbo zakunzwe cyane kuko yanegukanye Grammy Award mu 2015. Yatowe nk’indirimbo yahize izindi mu 2014 aho byonyine yagurishijwe kopi miliyoni 13,9.
2.‘He ya’ ya OutKast
https://youtu.be/PWgvGjAhvIwYakozwe n’itsinda rya OutKast ryashinzwe n’Abaraperi babiri André Benjamin na Antwan Patton mu 1992, ariko ubu baratandukanye. Yasohotse mu 2003, ni indirimbo y’urukundo aho umuhanzi aba aririmba ku buryo umukobwa bakundana adashaka kumureka, ndetse n’uburyo aba atumva impamvu yabyo.
3.Girls Just Want to Have Fun ya Cyndi Lauper
https://youtu.be/PIb6AZdTr-AYasohotse mu 1983. Yanditswe na Robert Hazard ndetse ayiha injyana mu 1979. Hazard wayiririmbye bwa mbere yari yishyize mu mwanya w’abagabo, hanyuma mu 1983 isohoka kuri album ya Lauper ariko we yishyize mu mwanya w’abagore. Lauper yahinduye amwe mu magambo yayo, ku buryo byarangiye indirimbo ihindutse ko icyo abagore bose baba bashaka, ari ukugira ibyiyumviro bimwe nk’iby’abagabo.
4.Don’t Stop Me Now ya Queen
https://youtu.be/HgzGwKwLmgMIyi ndirimbo yanditswe na Freddie Mercury isohoka kuri album ya Queen mu 1978.Ivuga ku byiyumviro byo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina, uburyo umusore aba abishaka cyane.Freddie wayanditse yagowe no kwandika amagambo yayo kuko mu 1991 yapfuye azize Virusi itera Sida kandi yayandikaga azi neza ko yarwaye indwara zituruka ku gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
5.‘Feeling Good’ ya Nina Simone
https://youtu.be/oHRNrgDIJfo“Feeling Good” yanditswe mu buryo bwo kugaragaza ibyishimo by’ikirenga umuntu agira iyo yibohoye.Ifatwa nk’indirimbo yo kwishimira ukwishyira ukizana. Yanditswe na Anthony Newley afatanyije na Leslie Bricusse; bombi ni Abongereza,
Indirimbo eshanu zibabaje
. .1.Something in the way ya Nirvana
https://youtu.be/4VxdufqB9zgIyi ndirimbo yasohotse 1991, yakozwe n’itsinda ryitwa ‘Nirvana’. Yarakunzwe cyane ku buryo yakoreshejwe muri filime ya ‘Batman’. Yanditswe na Kurt Cobain, agaruka ku buzima bwo kuba munsi y’ikiraro aho yavugaga ko byamubayeho ubwo yasohorwaga mu nzu. Yavugaga ko buri gihe iyo agerageje kumva ameze neza, cyangwa se ari gutera imbere, haba hari ikintu cy’igisitaza kiri mu nzira ye.
2.Everybody Hurts ya R.E.M
https://youtu.be/5rOiW_xY-kcNi ndirimbo yasohotse mu 1992. Yakozwe mu gushishikariza abantu kwirinda kwiyahura.Umwe mu bagize itsinda rya R.E.M, Peter Buck, yavuze ko ahanini iyi ndirimbo yari igenewe urubyiruko, gusa igitangaje ni uko kuri cover yayo, hariho umugabo mukuru.
3.Tears in Heaven ya Eric Clapton
. https://youtu.be/JxPj3GAYYZ0Ni ndirimbo Eric Clapton, umugabo w’Umwongereza ufite ubuhanga mu gucuranga Guitar, yaririmbye avuga ku mwana we w’imyaka ine, Conor, witabye Imana.Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane ndetse inifashishwa nka Soundtrack ya filime yitwa Rush mu 1991.
4.‘Nutshell’ ya Alice In Chains
https://youtu.be/9EKi2E9dVY8Ni ndirimbo yasohotse mu 1994 ikozwe n’itsinda ryitwa Alice in Chains ryo muri Amerika.Staley wari ugize iryo tsinda, yayanditse avuga ku buzima bwe bw’urugendo rwo kwibatura ibiyobyabwenge byari byaramubayeho karande.Yakundaga héroïne cyane ku buryo yayanditse ari kuvuga uburyo ashaka kuyireka.
5.Black ya Pearl Jam
https://youtu.be/5ZH2it92ZmANi indirimbo yasohotse 1991, yakozwe n’abasore bo mu itsinda rya Pearl Jam bo muri Leta Zunze Ubumwe Amerika. Ivuga ku musore uba warakunze bwa mbere mu buzima bwe, ariko akaza kubura uwo yakundaga, gusa ibyo areba byose bikamumwibutsa, akumva amukumbuye.
REFIGIHE.com
Comments
Post a Comment
thanks for comments you will reply soon