Kubatwa n'igitsina , Ese ni iki cyakubwira ko wabaswe n'igitsina
Burya igitsina no gukunda imibonano mpuzabitsina bishobora ku kubata nkuko urumogi ,inzoga bishobora ku kubata ,ibi bikba ari intekerezo zihora ziza mu bwonko zikurundurira mu bikorwa byo gutera akabariro cyane cyane ninaho hava uburwayi bwa nymphomania
Byinshi kanda hano Indwara ya Nymphomania
Kubatwa n'igitsina bishobora kwangiza isura yawe mu bandi kubera ko unanirwa no kwigenzura imbere yabo mudahuje igitsina ,ndetse binatuma wirundurira mu bikorwa byo gukora imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije. Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu 3% kugeza kuri 6% baba bafite ikibazo cyo kubatwa n'imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije cyangwa bakaba bafite ikindi cyababase mu buzima bwabo nko kunywa ibiyobyabwenge nibindi,,,
Ibimenyetso by'umuntu ufite uburwayi bwo kubatwa n'igitsina
hari ibimenyetso by'umuntu wabaswe n'igitsina birimo
Kwikinisha bikabije na buri mwanya,Kubatwa no kureba amaporono Kuryamana n'abantu benhi mu gihe gito, Guca inyuma uwo mwashakanye kandi bihoraho, Kwishora mu bikorwa byo gutera akabariro nta gakingirizo ukoresha, Kuburira uburyohe mu mibonano mpuzabitsina, Kwica akazi no kuburiza izindi gahunda kubera ibikorwa byo gutera akabariro
Impamvu zitera uburwayi bwo kubatwa n'igitsina hari impamvu nyinshi zishobora gutera ikibazo cyo kubatwa n'igitsina zirimo
Imiti urimo gukoresha nk'imiti ya Dopamine , Ibibazo mu myakura yumva nk'abantu bafite indwara yo kwibagirwa izwi nka dementia, Ibinyabutabire byo mu bwonko bitari ku murongo, Ibikomere byatewe nibya kubayeho, Indwara zo mu mutwe
Ubuvuzi bw'indwara yo kubatwa n'igitsina,mu buvuzi bw'indwara yo kubatwa n'igitsina hakoreshwa ubuvuzi bukomatanyije burimo
Imiti ivura indwara zo mu mutwe, Imiti iturisha, umuti wa naltrexone, kuganirizwa \nibindi...\
bufasha bw'abaganga no ku bushake bw'umurwayi ,iyi ndwara yo kubatwa n'igitsina ishobora kuvugwa igakira neza.
Comments
Post a Comment
thanks for comments you will reply soon