Umugore wo muri RWAMAGANA

UMUGORE WISHINGANISHA KUKO UMUGABO AHORA AMUBWIRA NGO AZANYURWA ARUKO AMWISHE Umugore ufite umugabo we umubwira ko azaruhuka ari uko amwishe arishinganisha Umugore witwa Murekatete Angelique wo mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari akagali ka Ruhimbi umudugudu wa Rwagahaya, arishinganisha nyuma y’aho umugabo we basezeranye amutera aho amuhungiye hose akamumeneraho ibirahuri anamubwira ko azamwica. Murekatete n’umugabo we Twizeyimana Francois barasezeranye byemewe n’amategeko ariko baza gutandukana. Uyu mugore yishinganishije nyuma y’aho mu ijoro ryakeye umugabo we yamuteye aho akodesha amenagura ibirahure by’inzugi n’amadirishya anavugira mu ruhame ko azaruhuka amwishe. Murekatete yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ikibazo cye n’umugabo we kimaze imyaka 4 ndetse n’ubuyobozi bukaba bukizi, ariko nyamara iyo agerageje kujya mu buyobozi bamusaba kumvikana n’umugabo we. Yavuze ko batandukanye muri 2020 aho yabonaga byaranze kubwo kuba umugabo we ahora amukubita. Murekatete yakomeje avuga ko muri 2019 umugabo we yafunzwe bigera no mu nkiko ajya kumusabira imbabazi ariko ahitamo kumuhunga, yakomeje agira ati “nyuma y’aho ahantu hose nagiye njya gukodesha yagiye anterayo akamenagura ibirahure akanadutera umutekano muke, ariko abantu bakamureka, nageze aho njya no gukodesha inzu I Kayonza naho ansangayo amenagura ibirahuri, nabwo ntiyafungwa ahubwo ugasanga biranteza igihombo cyo kwishyura ibyo yamennye.” Yakomeje avuga ko ikibazo cye yakigejeje mu buyobozi ariko ntacyo bagikoraho, ati “ikibazo cyanjye iyo nkigejeje munzego zishinzwe umutekano nka RIB na polisi, bamufata nk’uwananiranye sinzi niba yarananiye ubuyobozi, buri gihe barambwira ngo ko yananiranye twamukorera iki? Buri gihe bampa urwandiko rumuhamagaza rimwe, kabiri, gatatu bikarinda birangira, ejo akongera akagaruka akambuza amahoro, namurega ntibabikemure kandi ni nako akomeza kuvuga koa zanyica.” Murekatete yakomeje avuga ko atumva uburyo ahunga umuntu akamusanga aho agiye hose, ndetse n’ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho kandi yaburegeye, ibyo bigatuma ahora afite impungenge ko umugabo we Twizeyimana azamwica kuko buri gihe amenagura ibirahure kuko yamubuz, ati “njye rero ndasaba ubuyobozi gushaka uko bagenza uyu mugabo, gute nahunga umuntu ntaramwibye, ntarasahuye inzu akansanga aho ngiye hose ubuyobozi burebera?” Abaturage batuye muri aka gace bavuze ko ubuyobozi bwagira icyo bukora kuko igihe kimwe umugabo we yazamwica, ndetse yewe banagaragaza impungenge z’uko basigaye batinya gucumbikira Murekatete kubera kwirinda umutekano muke utezwa n’umugabo we. Bakomeje bavuga ko uretse n’ibi, iyo Twizeyimana ahuye n’abaturage bagashaka kumubuza abasagararira. Niyomwungeri Richard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari, yavuze ko iki kibazo bakizi, ndetse ubuyobozi bufatanije n’inshuti z’umuryango babegereye bakabaganiriza bagasanga umugabo ari we uri mu makosa. Yanemeje amakuru y’uko umugore ahunga umugabo akamusanga aho yahungiye. Yakomeje avuga ko bamenye n’amakuru y’uko ku mugoroba wo kuwa 1 Kanama 2023 uyu mugabo yateye umugore we aho acumbitse akamena ibintu, aho kuri ubu bari kumushakisha kugira ngo ashyikirizwe RIB kuko uretse guhohotera umugore we yanangije n’inzu y’abandi. Gitifu Niyomwungeri yijeje Murekatete ko bagiye gukora raporo yuzuye kuburyo inzego z’umutekano ziyiheraho zimuhana. Murekatete yavuze ko yatangiye inzira za gatanya kugira ngo atandukanye n’umugabo we byemewen’amategeko.

Comments

Popular posts from this blog

Impinduka muri Miss Rwanda: Mu cyumweru cya nyuma cya bootcamp hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi

ubwoko 9 bw’abakobwa uzirinda gutereta niba wifuza uwo mukundana

IKINYARWANDA: IMIGANI MIGUFI

Uburyo 5 bwiza wateramo akabariro ubundi ugashimisha umugore wawe

Gutera akabariro ku buryo buhoraho byongerera abageze mu zabukuru iminsi yo kubaho

Afurika y’Epfo: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana inshuro 900

Ibiranga umugore mwiza ,n' umugore mubi n'ingaruka zabyo

Uburyo 7 abagore bosebakwiye gucikaho niba badashaka kwisenyera

IKINYARWANDA: UGIYE I BURYASAZI...