Posts

INKANGU IDASANZWE MU KARERE KA GICUMBI

Remy X . . Ikiraro gihuza umurenge wa Kageyo n’uwa Byumba mu karere ka Gicumbi, kimaze amezi arenga giciwe n’amazi y’imvura aturuka ahahoze inkambi ya Gihembe, bikaba bibangamiye ubuhahirane n’imigenderanire y’abaturage. Iki kiraro giherereye mu kagari ka Gihembe, Umudugudu wa Nyirabadugu, abahaturiye basaba ko hakorwa kuko ubu kuhanyura bisaba kumanuka mu kabande, ukanyura mu mirima y’abaturanye mu gihe ku bantu bakuze bitoroha kumanuka ku musozi. Abafite imizigo bifuza gutwara bemeza ko gucika kw’iki kiraro bimaze kubateza igihombo. Abaturage bibasaba kuzenguruka ahari inkambi banyuze muri kaburimbo bigatwara amafaranga nka 1000Frw ku igare cyangwa moto zibatwaza imizigo, mu gihe mbere byatwaraga nka 400Frw. Kuba iki kiraro gihuza umurenge wa Kageyo na Byumba cyaratwawe n’amazi, biteye impungenge abaturage kuko mu gihe cy’imvura ntawatekereza kunyura mu nzira banyura birwanaho, bityo bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha kuva mu bwigunge.

IBYATUMA UBUZIMA BUKUBERA BWIZA BUKAKURYOHERA

A.IBINTU 3 BIGENDA NTIBIGARUKE🏵️* 1. ⏲️Igihe 2. 🧟Ijambo🗣️ 3.👩‍🎓 Amahirwe🏆 *B . 🌺IBINTU 3 UTAGOMBA GUTAKAZA MU BUZIMA🌺* 1. 🙆Kwihangana 2.🤼 Icyizere 3. 💐Ubunyangamugayo💐 *C . 🌺IBINTU 3 BIGOYE GUSABA🌺* 1.♥️ Urukundo♥️ 2. 🙏Imbabazi🙏 3. 🤹Icyizere🤹 *D. 🤦IBINTU 3 BITUMYE ABANTU BAMARANA🤦* 1. Ubutunzi 💵💎🚆 2. Amafranga💵💶💰 3. Icyubahiro👩‍🎓 *E . 🏵️IBINTU 3 BISOBANURA UMUNTU🏵️* 1. Umurimo akora 2. Imyambarire 3. Inshuti ze *F . IBINTU 3 BYANGIZA UBUZIMA BW'UMUNTU* 1. Guhemuka 2. Ibiyobya bwenge 3. Ikigare *G. AMAGAMBO AGORA ABANTU BENSHI KUYAVUGA* 1. Mbabarira 2. Ndagukunda 3. Wampa ubufasha. *H . IBINTU 3 BISUBIZA UMUNTU INYUMA* 1. Inshuti mbi 2. Kwibagirwa vuba 3. Kwirāra *I . IBINTU 2 BISENYUKA NTIBISUBIRANE* 1. Icyizere wari ufitiwe. 2. Umutima ukomerekejwe. *J . IBINTU 2 BIGURWA UBUSA* 1. Ukuri 2.Imbabazi *K . IBINTU 2 BISHOBOKA ARIKO BIGOYE KUBAHIRIZA* 1. Isaha 2. Isezerano *L . IBINTU 3 UTABASHA KUGURA* 1. Ubuzima 2. Umunezero 3. Urubyaro *M. IBINTU 2 BIZAN...

Ahantu 8 nyaburanga ku isi buri wese yakwifuza gutemberera

Remy X    1.  Santorini, mu Bugereki Ni hamwe mu hantu hatangaje ku isi mu Bugereki. Mu byukuri ni ikirwa cya Cyclades. Igihe cyiza cyumwaka cyo kujya muri iki gitangaza ni kuva muri Mata kugeza muri Nzeri. Hano hari ibirwa byinshi muri uyu mujyi ,Hano hari pisine isanzwe ikurura ba mukerarugendo kwisi.  2 . Ikiraro cya Capilano Ahandi hantu heza cyane gusurwa kwisi ni ikiraro cya Capilano. Iki kiraro giherereye mu mujyi wa Vancouver muri Columbiya y’Ubwongereza, intara ya Kanada. Ubwiza bwayo butera abashyitsi baturutse impande zose z’isi. Ifite uburebure bwa metero 140 na metero 70 hejuru y’uruzi. Ibi bitera abashyitsi gusura Parike ya Capilano Suspension Bridge.   3 . Roma Ahandi hantu heza ho gusurwa ku isi ni umujyi wa kera wa Roma mu Butaliyani. Yitwa kandi ihuriro ry’imico y’uburengerazuba. Uyu mujyi wavumbuwe mu 753 mbere ya Yesu. Colosseum ni ikibumbano gishimishije cyane nacyo kiri i Roma. Nta muntu n’umwe wifuza gutaha avuye i Rom...

Dore ibimenyetso simusiga bizakwereka ko uwo ukunda umukunda urukundo nyakuri

Remy X Akenshi mu mibereho y’ikiremwa muntu, buri wese aba yifuza kugira inshuti y’umuhungu cyangwa y’umukobwa bazajya bahuriza hamwe umunsi w’ibyishimo byabo ndetse byaba na ngombwa urukundo rwabo rukazaba intambwe nziza ituma umwe yitwa umugabo undi nawe akitwa umugore we. Mu bakundana rero haba igihe uba ufite umukunzi ndetse wita inkoramutima ariko bikagorana kumenya niba koko uwo mukundana umukunda urukundo rw’ukuri ibi bikaba byanaba impamvu yo kutamenya uwo wahitamo ngo mubane kugeza ubwo ushobora guhitamo uwo utari ukwiriye guhitamo. Dore ibimenyetso simusiga bizakwereka ko uwo ukunda umukunda urukundo nyakuri Ibyo ukorera umukunzi wawe ubikora nta nyungu umutegerejeho Unezezwa no kubona umukunzi wawe yishimye gusa cyangwa aseka kabone n’ubwo waba wahuye n’ibikomeye muri uwo munsi. Iyo umukunzi wawe agukoshereje cyangwa se agukoreye ibintu bitari byiza birakubabaza ariko ntumurakarira Hari ibyo wigomwa kugirango umukunzi wawe yishime Ntushobora kumubabaza na rimwe wabigam...

Amabanga 7 akomeye abagore bubatse ingo bakwiye kwigira ku ndaya.

Image
N’ubwo uburaya abantu babufata nk’ikintu kigayitse ariko hari amabanga aba bakobwa bicuruza bagira mu rwego rwo kureshya abagabo umugore yabigiraho nawe akaba yabasha gushimisha no kwegukana umutima w’umugabo we. Iyi nkuru ntigamije kwamamaza cyangwa gushimagiza indaya ahubwo ikigamijwe ni ugufasha abagore bafite abagabo babo batwawe n’indaya, abandi bagore cyangwa inkumi z’ubu. Igamije kandi gufasha abagore kumenya no kwibuka inshingano zabo ndetse no kumenya amayeri abakobwa bigurisha (Indaya) bakoresha mu rwego rwo kurinda bataribwa. Hari abagore bahora bahangayitse ngo indaya cyangwa abandi bagore/abakobwa bakiri bato babatwaye abagabo. Niba ushaka gutsinda ikipe muhanganye, kumenya amayeri n’uburyo ikina ni ryo banga rikomeye. Nasomyemo amabanga indaya zifashisha nsanga hari icyo yafasha abagore b’abanyarwandakazi mu buzima bwabo bwa buri munsi. Dore amabanga zigira kandi yavamo amasomo kuri benshi: 1.Kumenya imyenda yabugenewe : Iyo burya bari mu rugo baba batandukanye cyan...

Ibimenyetso 6 bigaragaza ko uzavamo umugore mubi

Image
Ntakintu kibi nko kuba umuntu akora ibintu bibi we akaba yibwira ko ari mu nzira nziza. Hari imyitwarire abakobwa bamwe na bamwe bagira ishobora kugaragaza ko bazavamo abagore babi , kabone nubwo baba bafite ubwiza butageraranywa. Ni ingeso cyangwa se imyitwarire, nyirazo aramutse atazihinduye zazatuma avamo umugore uteye ubwoba, utizihiye urugo. Kuba uri umukobwa mwiza ntibisobanuye ko uzavamo umugore mwiza. Ni ibintu 2 bihabanye. Ibi ni ibimenyetso urubuga Elcema rwandika ku mibanire rwagaragaje bikwereka ko uzavamo umugore mubi: 1.Uhora utegeka Abakobwa bahora bategeka ndetse bagashaka ko uko bumva kandi babona ibintu ariko bigenda, bavamo abagore babi. Umukobwa uhorana ibitekerezo biruta iby’abandi, agahora yumva ko ariwe uhora ari mu kuri , ntabashe gucira bugufi abandi, avamo umugore mubi. Yubaka urugo ruhoramo intonganya zidashira. 2.Ntujya utega amatwi abandi Gutega amatwi abandi ni ingenzi kandi bifite akamaro kanini cyane. Iyo ubasha gutega amatwi, kumvikana n’ab...

Ibiranga umugore mwiza ,n' umugore mubi n'ingaruka zabyo

Image
Remy X . Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo! Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo umugabo yagira ubuntu n’urugwiro, n’ubwo yamwenyurira abandi no kugerageza kwakira, ntacyo byamarira abashyitsi, abaturanyi n’abagenzi, kuko inyifato y’umugore ari yo itanga ikaze. Imyifatire mibi y’abagore ni yo yirukana ababagenderera. Dore bimwe mu biranga umugore mwiza : 1. Yubaha Imana n’umugabo we; 2. Agira umwete ku mirimo myiza; 3. Azi kugabura ku gihe, azi no gushaka ibikenewe; 4. Akunda gufasha abo arusha ubushobozi; 5. Amenya kubana neza n’abaturanyi; 6. Yita ku bashyitsi akabagirira neza; 7. Azi kwifata mu magambo; 8. Yihanganira ubukene n’igihombo; 9. Ubukire ntibumutera isumbwe no kwishyira hejuru; 10. Aharanira ibyakubahisha umugabo we. Nk’uko umugore mwiza atabiterwa n’ubwiza bw’inyuma ni nako n’ububi bw’umugore budaterwa n’imiterere y’inyuma, ahubwo ububi bushingiye ku ngeso...