Ibimenyetso 6 bigaragaza ko uzavamo umugore mubi
Ntakintu kibi nko kuba umuntu akora ibintu bibi we akaba yibwira ko ari mu nzira
nziza. Hari imyitwarire abakobwa bamwe na bamwe bagira ishobora kugaragaza ko
bazavamo abagore babi , kabone nubwo baba bafite ubwiza butageraranywa. Ni
ingeso cyangwa se imyitwarire, nyirazo aramutse atazihinduye zazatuma avamo
umugore uteye ubwoba, utizihiye urugo.
Kuba uri umukobwa mwiza ntibisobanuye ko uzavamo umugore mwiza. Ni ibintu 2
bihabanye. Ibi ni ibimenyetso urubuga Elcema rwandika ku mibanire rwagaragaje
bikwereka ko uzavamo umugore mubi:
1.Uhora utegeka Abakobwa bahora bategeka
ndetse bagashaka ko uko bumva kandi babona ibintu ariko bigenda, bavamo abagore
babi. Umukobwa uhorana ibitekerezo biruta iby’abandi, agahora yumva ko ariwe
uhora ari mu kuri , ntabashe gucira bugufi abandi, avamo umugore mubi. Yubaka
urugo ruhoramo intonganya zidashira.
2.Ntujya utega amatwi abandi Gutega amatwi
abandi ni ingenzi kandi bifite akamaro kanini cyane. Iyo ubasha gutega amatwi,
kumvikana n’abandi ntibikugora. Bigufasha kubasha kumvira umukunzi wawe.
Umukobwa utajya abasha gutega amatwi abandi , bizamugora no kumenya gutega
amatwi umugabo we, bizamugore kubaka urugo rurimo ubwumvikane.
3.Ntunyurwa Ingo
nyinshi zirambana, zubakira ku kunyurwa. Kuba utanyurwa ukiri umukobwa,
ntanikikwemeza ko uzanyurwa ugeze mu rugo rwawe. Kunyurwa bituma urugo ruhoramo
amahoro. Umukobwa utanyurwa, iyo ageze mu rugo rwe ahora ashaka kwakira byinshi
akibagirwa no gushimira na bike yahawe n’umugabo we kandi ntako aba atagize.
Nunanirwa kwishimira na bike umugabo wawe aguha yiyushye icyuya, ukamuhoza ku
nkeke, urumva uzaba uri umugore mwiza?
4.Urikunda Kwikunda nicyo kintu cy’ibanze
gituma ingo nyinshi zisenyuka. Iyo iteka uhora witekerezaho gusa, ntabwo
wazavamo umugore mwiza. Inshingano z’umugore mwiza ni ukwita no kuba inkingi ya
mwamba y’urugo. Mu gihe wikunda kandi wirebaho gusa, biragoye ko wazavamo
umugore wizihiye urugo.
5.Ntujya ushimira umusore mukundana…nta jambo ryiza
wamubwira Umukobwa uzavamo umugore mwiza, ashimira umusore bakundana kubyo
amukorera byose ndetse akanamukomeza igihe hari ibyamuciye intege. Umukobwa
utabasha gukora nkibi, biramugora kuvamo umugore mwiza. Umukobwa uzavamo umugore
mwiza kandi agaragarira mu magambo avuga. Umukobwa ubasha kubwira amagambo meza
umusore bakundana agamije ko atera imbere akazavamo umugabo umwizihiye, aba
azavamo n’umugore mwiza. Umukobwa uhoza ku nkeke umusore bakundana, amubwira
amagambo amukomeretsa, naba n’umugore niko bizakomeza.
6.Ugoye gushimisha
Abasore benshi ntabwo bazi uko bashimisha abakobwa bakundana ariko atari uko
bataba bagerageje ahubwo kubera ko abakobwa benshi bagoye gushimishwa. Abakobwa
bagoye gushimisha, iyo bubatse urugo, babera umutwaro abagabo babo. Iyi ni imwe
mu myitwarire yatuma umukobwa uyifite atazavamo umugore mwiza. Shyira
igitekerezo cyawe ahabugenewe, usangize abandi indi myitwarire yatuma umukobwa
azavamo umugore mubi.
Comments
Post a Comment
thanks for comments you will reply soon