IMANDWA ZERA


Mana yi Rwanda
Mana y’abakurambere bacu
Man rugira ,Mana rurema
Wakejeje u Rwanda waduhaye.

Ko tubizi ko uhora iwacu
Warengeye itranto ryacu
Iminsi isimburana idutesha ikuzo
Twiberaho nkaho tutazageza ejo
Ubuzima bwabaye ubufindo.

Ariko nibyo pee nubundi
Ubuzima butagira intego
Bushingiye kuntego zabandi
Ntibwabura kutubera bubi

Nawe se ntamwana ukimenya
Igisekuru bose bazi ibya banyamahanga
Ibisakazamakuru bitandukanye byino
Byivugira ibisekuru byiyo
Ibyiwacu byo ntazi nuko bisa

Tuvunwa nibyabandi none se 
Koko Mana yacu Rurema, Rugira
Tuzaba abande ko iyiwanyu ariyo
Imenya icyaraye mumfuruka
Tubaye abande ko tugowe

Mandwa zabasogokuru rwose
Murengere imitima y’abanyarwanda
Bikigihe, dusubire munteko
Dusabe basogokuru kutwibutsa
Imihigo y’ubutwari yose

Dutarame twivuge, dusimbuke
Duhamirize, twige kumasha ,
Duhige mbese dushingire kubyacu
Maze tureme urwanda rwuzuye ibyiza

Tuve mukwambara ubusa twikwize
Tureke gutera agahinda abakurambere
Maze nabo badusabire ku Mana yacu
Itari I nyamahanga maze tubone
Amahoro I Rwanda .

Iminsi itubere ibyishimo nkuko kera
Byahoze tuve munzngano zidashinga
Tuyoboke ubumwe bwubaka
Twese hamwe nkabanyarwanda
Duharanira icyaduteza imbere

Ese Rwanda ko mbona uko
Iminsi iza twirukira ibyabandi
Gakondo yacu izaba iyande
Ko mbona nabo itabashishikaje
Ngo baze iwacu nkuko tujya iwabo

Twese duhagurukire gutoza
No gutozwa ibyiwacu nahubundi
Tuzasigara tumeze nkigicu gitwarwa
N’umuyaga mucyerekezo ushaka
Kitabajije aho gitwawe

Tugume kuri gakondo twasigiwe
Nabasogokuru maze itubere
Inzira yo guheraho twiteza imbere
Tugendeye kumuco badusigiye
Utagira ikizinga

Icyiza baduhaye tukige maze ikosa
Ryabaye turi kosore maze tubeho
Muri gakondo izira ikizinga kandi
Ituremera ubuzima buzira umuze
Amackubiri ajye kure.

Bene kanyarwanda tubeho
Mungobyi twaremewe nabakurambere
Murw’imisozi igihumbi.
Rutera ntiruterwe, iwabo wabeza
Mumutima w’isi n’afurika.

Aho Imana yarindiye hagati
Ngo habere ishema abahatuye
Bajye bahora biratira kuvuka
Mu gihugu gitemba amata n’ubuki
Mu mahumbezi y’u rwagasabo

Comments

Popular posts from this blog

Impinduka muri Miss Rwanda: Mu cyumweru cya nyuma cya bootcamp hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi

ubwoko 9 bw’abakobwa uzirinda gutereta niba wifuza uwo mukundana

IKINYARWANDA: IMIGANI MIGUFI

Uburyo 5 bwiza wateramo akabariro ubundi ugashimisha umugore wawe

Gutera akabariro ku buryo buhoraho byongerera abageze mu zabukuru iminsi yo kubaho

Afurika y’Epfo: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana inshuro 900

Ibiranga umugore mwiza ,n' umugore mubi n'ingaruka zabyo

Uburyo 7 abagore bosebakwiye gucikaho niba badashaka kwisenyera

IKINYARWANDA: UGIYE I BURYASAZI...