Ifoto ya Meddy mu gitaramo cya EAP Ikomeje kumuha isura nziza

Ngabo Medard uzwi nka Meddy kuri uyu wa
Kabiri tariki ya 1 Mutarama yakoze igitaramo
cy’amateka mu Rwanda asigira abantu benshi
isura nziza y’uko agira umutima ukunda bitewe
n’ifoto yakomeje gusakara ku mbuga
nkoranyambaga ubwo yamanukaga ku rubyiniro
agasuhuza umwe mubitabiriye igitaramo ubana
n’ubumuga.
East African Party n’igitaramo gitangira umwaka
ni nacyo gitaramo rukumbi gikomeye kiba kibaye
ku nshuro ya mbere mu mwaka tuba dutangiye
kuri iyi nshuro hari hatumiwe abahanzi
b’abanyarwanda gusa mu rwego rwo gukunda
ibyiwacu uwari ku isonga ya bose ni Meddy.
Muri iki gitaramo cyaraye kibaye cy’itabiriwe
n’abayobozi mu nzego zitandukanye harimo na
Minisitiri w’umuco na Siporo Nyirasafari
Esperance. Meddy yashimishije abantu ariko
atungurana cyane ubwo yamanukaga ku
rubyiniro agasanga umusore ufite ubumuga
akamusuhuza ndetse akanamuha numero za
telephone.
Iyi foto ikomeje guhesha Meddy isura nziza
Meddy utashatse kugira icyo atangaza kuri iki
gikorwa wabonaga ko atewe impuhwe n’uyu
musore kandi anamwishimiye kuko yamuhanze
amaso kuva atangira kuririmba kugeza asoje, Ibi
byatumye abakunzi ba Meddy barushaho ku
mukunda ndetse bamwe banataha
bamushimagiza kubwiki gikorwa.

Comments

Popular posts from this blog

Impinduka muri Miss Rwanda: Mu cyumweru cya nyuma cya bootcamp hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi

ubwoko 9 bw’abakobwa uzirinda gutereta niba wifuza uwo mukundana

IKINYARWANDA: IMIGANI MIGUFI

Uburyo 5 bwiza wateramo akabariro ubundi ugashimisha umugore wawe

Gutera akabariro ku buryo buhoraho byongerera abageze mu zabukuru iminsi yo kubaho

Afurika y’Epfo: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana inshuro 900

Ibiranga umugore mwiza ,n' umugore mubi n'ingaruka zabyo

Uburyo 7 abagore bosebakwiye gucikaho niba badashaka kwisenyera

IKINYARWANDA: UGIYE I BURYASAZI...