Imyitwarire yatuma wibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije (depression)
Kora #Subscribe ubone nizindi nkuru nyinshi
Umunabi (depression mu ndimi z’amahanga)
indwara ifata ubwonko umuntu akagaragara
nk’udafite ibyishimo. Akenshi abarwara iyi
ndwara babiterwa ahanini n’ibibazo byo mu
buzima biterwa n’impamvu ndetse n’imyitwarire
idasanzwe.
Abenshi bibeshya ko gukira ubu burwayi ari
ukunywa inzoga ndetse n’ibiyobyabwenge kugira
ngo bibibagize ibyo bibazo ariko abadahitanywe
n’ubwo burwayi, usanga biyahuye.
Uyu munsi tugiye kurebera hamwe imyitwarire
ishobora gutera ubwo burwayi bw’umunabi
bukunze guhitana abatari bake, abandi bagafata
ibyemezo bibi byokwihekura no kwiyahura.
Dore ibyo ukwiye kwirinda niba udashaka
kwicwa n’indwara ya depression :
1. Indyo mbi :
Hari ibyago byinshi biterwa no kurya nabi;
kimwe muri byo ni indwara yitwa umunabi.
Kurya nabi rero bituma ubwonko bw’umuntu
bukora nabi bityo imitekerereze ye igahinduka.
Kurya nabi ni ukurya ibirenze ibyo igifu cyawe
cyakwakira cyangwa se ibidafitiye umubiri
akamaro cyangwa kurya ibidahagije.
Bumwe mu buryo bwo gukemura icyo kibazo ni
ukurya indyo ikunze kurangwamo intungamubiri
bita omega-3, Imyitwarire yatuma wibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije (depression) ubwonko gukora neza
ndetse n’ibindi bice bigize umubiri.
Mu gihe cyose umubiri ubuze iyi aside cyangwa
se idahagije bituma ubwonko bukora nabi ari yo
soko y’umunabi ukabije, iyi ntungamubiri ikunda
kuboneka mu mafi
2. Ubwigunge :
Kwifuza kubaho wenyine uri mu bwigunge na
byo bishobora gutumaufatwa n’indwara
y’umunabi. Niba uzi ko ukunda kwigunga
umenye ko ari ikibazo gikomeye ku buzima
bwawe.
Igisubizo kuri iki kibazo abahanga babonye ngo
ni ubusabane hagati y’abantu n’abandi kuko
igihe cyose umuntu ari kumwe n’abantu kandi
bakwitayeho, ngo byongerera ingufu
ibinyabutabire byo mu bwonko bituma butuza
bukagabanya umunaniro .
Akarusho noneho ngo iyo uri kumwe
n’abagukunda ukabasangiza ibibazo byawe
bigabanya uburemere bw’ibibazo uba wikoreye,
ariko kubaho wigunze biremereza wa mutwaro.
3. Kudakora imyitozo ngororamubiri
Burya ngo imyitozo ngororamubiri inafasha mu
buryo bw’imitekerereze ya muntu.
Kudakora imyitozo kandi urya amafunguro arimo
isukari n’amavuta bituma umubiri ugira ibinure
byinshi bityo umuntu akagira ibiro byinshi
bituma atangira kugira imitekerereze mibi irimo
kutigirira icyizereno kwiyanga.
Gukora iyi myitozo bifasha ubwonko kuko bituma
umubiri usohora intungamubiri yitwa dopamine
na serotonin byose bifatanyiriza hamwe guha
ingufu ibinyabutabire biba mu bwonko.
4. Ingeso yo kudasinzira neza
Hari abantu benshi bibuza ibitotsi ahanini bareba
amafilimi igihe kirekire bigatuma umwanya wo
gusinzira uba muto cyane; ingaruka zabyo ni
nyinshi ariko imwe ikomeye ni ukurwara
umunabi.
Kudasinzira bihagije byongera umunaniro
bigatuma umuntu yitwara nk’urakaye
akanagaragara nk’umuntu ufite ibibabazo
bikomeye bimwongerera amahirwe yo kurwara
umunabi.
Inama kuri iyi ngingo ni uko umuntu ufite ingeso
nk’iyi agomba gukora ingengabihe ye itagomba
kuburamo igihe gihagije cyo kuruhuka kandi
akaryama n’ahantu heza hatuma aruhuka.
5. Gutekereza cyane
Gutekereza cyane bivugwa ahangaha ni ibijyane
no kwita ku kintu runaka bigatwara igihe
kirekire.
Urugero ngo hari abantu bafata amasaha yabo
menshi bagatekereza ku bintu
bibahangayikishije kandi bazi ko nta gisubizo
bari bubone ibi nabyo bitera iyo ndwara.
Ngo aho kubireka na none ugasa n’ubirenza
amaso, ni byiza gushaka abantu beza bashobora
kubikuganiriza bakabikwibagiza
bakwihanganisha.
6. Igitutu
Kuba mu mwanya wo gukora ibintu uri ku gitutu
bishobora kuguteza ibibazo byinshi birimo no
kurwara umunabi.
Ibi bikunze kugaragara ku bantu bakora akazi
kenshi, abanyeshuri, abakundana n’abandi.
Muri make hari ibintu byinshi bishobora gutuma
urwara iyo ndwara ariko inama kuri iki kibazo ni
uko wakwirinda izi ngeso twavuze haruguru
ahubwo ugahitamo kubana n’abantu bashobora
kukwibagiza ibibazo, ukora imyitozo
ngororamubiri kandi unarya neza
Nice
ReplyDelete